Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira FC Sabah muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels yavuze ko ari amateka kuri we kuba agiye gukandagira mu kibuga cya Manchester United, Old Trafford agiye kuhakinira cyane ko ari ikipe yakuze afana.
Uyu munsi Manchester United irakira FC Sabah mu Bwongereza mu mukino wa UEFA Champions League ku isaha ya saa tatu z’ijoro.
Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye na BBC yavuze ko yakuze ari umukunzi wa Manchester United ndetse ko imikino yayo ayireba cyane.
Ati “Ndeba buri mukino wa Manchester United uko nshoboye. Mu mboni zanjye ni tombola nziza kuri Sabah. Biba byiza kurushaho kubera tugiye gukinira Old Trafford. Manchester United ni imwe mu makipe akomeye ku Isi, uzaba ari umwanya ushimishije gukandagira mu kibuga.”
Yakomeje avuga ko Sabah kubona itike ya Champions League ari amateka ariko noneho kuri we guhera ku ikipe ya Manchester United ari ibintu bishimishije.
Ati “Gukina Champions League ni amateka kuri Sabah noneho gutangira urugendo ukaruhera Old Trafford birashimishije.”
“Gusa abantu ntibumve ko tugiye kujyayo kwishimira ikirere. Dushaka guhangana tudahagarariye Sabah gusa ahubwo na Azerbaijan mu nzira zishoboka kugira ngo twerekane ko dukwiye kuba duhari.”
Yakomeje avuga ko guhagararira u Rwanda muri Champions League ari ishema kandi bishobora no gutera imbaraga barumuna be b’Abanyarwanda.
Ati “Ntewe ishema no kuba nkomoka mu Rwanda. Guhagararira u Rwanda nkina Champions League birihariye cyane. Ndizera ko urugendo rwanjye rushobora mu gutera imbaraga abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda, tukabereka ko ufite kwizera ugakora cyane ukanihangana wagera aho wifuza mu mupira w’amaguru.”
Joy-Lance Mickels yavuze ko urwego bagiye guhanganaho babizi ko rwisumbuyeho ariko bagomba gukoresha imbaraga zabo zose nk’ikipe bakerekana icyo bashoboye gukora nk’ikipe.
Kuwa 15-09-2026
APR FC yatangiye gutekereza kongerera amasezerano Cheikh Djibrill Ouattara
Kuwa 15-09-2026
Shampiyona irakomeza APR FC na Rayon ziyiganura
Kuwa 14-09-2026
Ingimbi z’u Rwanda zageze muri Côte d’Ivoire
Kuwa 14-09-2026
Abahungu banjye ni indwanyi tugomba kurwana, sinaje gutsindwa - Constantine utoza Amavubi
Kuwa 14-09-2026
Ubu bari he? Abakinnyi 17 banditse amateka muri Rayon Sports bayigeza mu matsinda?