Ubu bari he? Abakinnyi 17 banditse amateka muri Rayon Sports bayigeza mu matsinda?
14-09-2026 saa 06:39' na Canisius Kagabo
Ubu bari he? Abakinnyi 17 banditse amateka muri Rayon Sports bayigeza mu matsinda?

Tariki ya 17 Mata 2018, ni itariki y’amateka kuri Rayon Sports, ni itariki itazibagirana kuri iyi kipe kuko nibwo yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Imyaka 8 irashize iyi kipe igishaka gusubirayo, gusa ntibirakunda ariko kuri iyi nshuro iri ku muryango irasabwa gusezerera Black Bulls yo muri Mozambique igahita igera mu matsinda, ni nyuma yo gusezerera Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun.

Muri 2018, Rayon Sports yatangiye urugendo iri muri CAF Champions League, ijonjora ry’ibanze yahuye na
LLB Académic FC y’i Burundi irayisezerera, yakurikijeho Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo yaje gukuramo Rayon Sports.

Rayon Sports yahise imanuka muri CAF Confederation Cup ihura na Costa do Sol yo muri Mozambique, i Kigali yayitsinze 3-0 maze muri Mozambique Rayon itsindwa 2-0, ihita ikomeza ku giteranyo cy’igitego 3-2.

Nyuma y’imyaka 8, Rayon Sports igiye kongera guhura n’ikipe yo muri Mozambique isabwa kuyitsinda ikajya mu matsinda, izabisubiramo cyangwa hazabaho kwihorera?

Reka tugaruke gato ku bakinnyi 17 bakandagiye mu kibuga ku mukino ubanza n’uwo kwishyura wa Costa do Sol wahesheje Rayon Sports kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Twibukiranye ko Ivan Minnaert ari we wari umutoza mukuru.

Abakinnyi Rayon Sports yakoresheje mu mukino ubanza n’uwo kwishyura wa Costa do Sol

Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni)

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ni na we wari kapiteni w’iyi kipe igera mu matsinda. Yasezeye gukina yinjira mu butoza aho yanatoje abanyezamu ba Rayon Sports ariko baza gutandukana. Ubu nta kazi afite.

Usengimana Faustin

Usengimana Faustin nta kipe afite, umwaka ushize w’imikino yakiniraga AS Kigali ubu yabaye Kigali FC, gusa amasezerano yararangiye.

Manzi Thierry

Nta kipe afite, gusa ntabwo Manzi Thierry arasezera gukina. Aheruka gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya. Arimo gushaka indi kipe yakwerekezamo.

Mutsinzi Ange Jimmy

Ubu akina ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Zira FK muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Azerbaijan. Ni n’umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu.

Rutanga Eric

Rutanga Eric yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, cyane cyane uru rugendo rugana mu matsinda. Yamaze gusezerera umupira w’amaguru ubu ari mu nzira zo kuba umutoza.

Nyandwi Saddam

Biragoye kumenya neza aho uyu mukinnyi wakinaga ku ruhande rw’iburyo yugarira ari, gusa umupira wo yarawuhagaritse. Rayon Sports yageze mu matsinda ari umukinnyi ntasimburwa hari nyuma yo kumukura muri Espoir FC.

Yannick Mukunzi

Yatandukanye na Rayon Sports 2019 yerekeje muri Sandvikens IF muri Sweden. Batandukanye mu ntangiriro za 2026 ahita yerekeza muri Helges IF ikina mu cyiciro cya kane muri Sweden, niyo arimo uyu munsi.

Kwizera Pierrot

Mu mwaka wa 2024-25 yakiniraga ikipe ya Vision FC ya hano mu Rwanda, imanutse mu cyiciro cya kabiri yahise yerekeza muri Espoir FC y’i Rusizi ajya kureba ko yabasha kuyizamura, gusa ntabwo byakunze.

Hussein Shabani Tshabalala

Shabani Hussein Tshabalala ubu akina muri Sudani y’Epfo mu ikipe ya El Merriekh Bentiu

Mugume Yasin

Amakuru agaragaza muri 2024 yavuye muri Bright Stars y’iwabo yerekeza muri Entebbe UPPC. Ni yo makuru ye aheruka, gusa no kubona imikino yakiniye iyi kipe ya Entebbe UPPC, ntigaragara.

Manishimwe Djabel

Akina mu kibuga hagati. Ntabwo arasezera na we. Ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Police FC muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mugabo Gabriel

Mugabo Gabriel wari myugariro mu mutima w’ubwugarizi, gukina yarabihagaritse.

Mugisha François Master

Umwe mu bakinnyi benshi batemeraga ariko agirirwa icyizere n’umutoza Ivan Minnaert, byatumye uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati agira uruhare rukomeye muri uru rugendo rwa Rayon Sports rugana mu matsinda.

Ibyo gukina byo asa n’uwabishyize ku ruhande. Mu minsi ishize yakoze ubukwe, ubu arimo kwita ku muryango we.

Niyonzima Olivier Seif

Umwe mu bakinnyi beza bakina hagati u Rwanda rwagize. Ubu nta kipe afite ariko ntabwo arasezera. Amakuru avuga ko ashobora gusinyira Gorilla FC.

Christ Mbondi

Uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroun kuva yatandukana na Rayon Sports yagiye akinira amakipe atandukanye yiganjemo ayo muri Libya nka Almahalla Tripoli, El Ettihad, B. Al Jadida na Al Ansar Al Bayda aherukamo muri 2025. Kuva muri Nyakanga 2025 nta kipe afite.

Muhire Kevin

Aracyakina, ubu ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Jamus SC yo muri Sudani akaba anakinira n’ikipe y’igihugu Amavubi aho ejobundi yahamagawe mu bakinnyi bazakina na Liberia na Cape Verde mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ismaila Diarra

Kuva yatandukana na Al-Tahaddy SC yo muri Libya muri 2022, biragoye kumenya amakuru ye. Bigaragara ko uyu rutahizamu ukomoka muri Mali w’imyaka 34 ashobora kuba nta kipe afite.

Bamwe mu bakinnyi bandikiye amateka Rayon Sports
whatsapp Facebook