Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yashimiye umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe ku nama yamugiriye.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Cheikh Djibril Ouattara yashyizeho amafoto ari kumwe na Afande James Kabarebe aho yari yamushyiriye ibihembo aheruka kwegukana.
Hari iby’uko yabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse n’igihembo cya rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri CECAFA Kagame Cup iheruka kubera mu Rwanda.
Djibril Ouattara kandi akaba yahaye Afande James Kabarebe impano ya jersey ya Burkina Faso yanditseho izina rye.
Mu magambo yaherekeje amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Ouattara yashimiye Gen (Rtd) James Kabarebe ku nama yamugiriye.
Ati "Wakoze ku bw’iyi nama y’agaciro. Mubyeyi (Dad) Imana iguhe umugisha mwinshi."
Cheikh Djibril Ouattara yagiranye ibiganiro na na Afande James Kabarebe nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize batsinze banasezerera Les Aigles du Congo bakomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho mu bitego bitatu APR FC yatsinze, Cheikh Djibril Ouattara yatsinzemo 2.
Kuwa 15-09-2026
APR FC yatangiye gutekereza kongerera amasezerano Cheikh Djibrill Ouattara
Kuwa 15-09-2026
Shampiyona irakomeza APR FC na Rayon ziyiganura
Kuwa 14-09-2026
Ingimbi z’u Rwanda zageze muri Côte d’Ivoire
Kuwa 14-09-2026
Abahungu banjye ni indwanyi tugomba kurwana, sinaje gutsindwa - Constantine utoza Amavubi
Kuwa 14-09-2026
Ubu bari he? Abakinnyi 17 banditse amateka muri Rayon Sports bayigeza mu matsinda?