APR FC yamaze kwereka rutahizamu wayo akaba na kapiteni, Cheikh Djibril Ouattara ko ikimukeneye yifuza kuzakomezanya na we no mu yindi myaka, ni mu gihe ari ku mpera z’amasezerano ye.
Cheikh Djibril Ouattara ukomoka muri Burkina Faso, yageze muri APR FC muri Mutarama 2025 ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azarangira muri Mutarama 2027.
Ni umukinnyi utaratinze kwerekana ubuhanga bwe kuko nubwo yakinnye imikino yo kwishyura gusa 2024-25 yafashije iyi kipe kwegukana shampiyona anatsinda abitego 13.
Umwaka wakurikiyeho wa 2025-26 yasoje afite ibitego 18 aba rutahizamu wahize abandi na APR FC itwara shampiyona.
Ouattara uzasoza amasezerano ye muri Mutarama 2027, APR FC yatangiye kumuganiriza ngo abe yazakomezanya nayo.
ISIMBI yamenye amakuru ko na we yiteguye kuba yakomezanya nayo kuko ari ikipe yagiriyemo ibihe byiza kandi bamufashe neza, ibiganiro bye na APR FC bishobora kutazagorana.
Cheikh Djibril Ouattara mu mwaka umwe n’igice amaze muri muri APR FC yayihesheje ibikombe bibiri bya shampiyona na bibiri by’Amahoro.
Kuwa 15-09-2026
Shampiyona irakomeza APR FC na Rayon ziyiganura
Kuwa 14-09-2026
Ingimbi z’u Rwanda zageze muri Côte d’Ivoire
Kuwa 14-09-2026
Abahungu banjye ni indwanyi tugomba kurwana, sinaje gutsindwa - Constantine utoza Amavubi
Kuwa 14-09-2026
Ubu bari he? Abakinnyi 17 banditse amateka muri Rayon Sports bayigeza mu matsinda?
Kuwa 14-09-2026
Cheikh Djibril Ouattara yashimiye Afande James Kabarebe baganiriye