Umuhanzikazi Nyarwanda ukunzwe cyane, Bwiza Emerance yavuze ko ubukwe bwe buzaba mu minsi ya vuba.
Bwiza yatangaje ibi ubwo yari avuye ku rubyiniro mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wabereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026.
Uyu muhanzikazi umaze iminsi avugwa mu rukundo n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, abajijwe igihe azakorera ubukwe mu magambo make yagize ati "Ni vuba."
Gusa nubwo yavuze ko ari vuba ntabwo yigeze yemeza ko uwo bazabukorana ari Uhujimfura kuko nubwo abantu babivuga ariko na none uko ari babiri nta n’umwe uremeza ko bari mu rukundo.
Bwiza Emerance umaze kwigarurira imitima y’abantu benshi kubera ijwi n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze, yateguje abakunzi be ko mu minsi iri imbere bitarenze ibyumweru bibiri azashyira album nshya hanze.
Kuwa 16-09-2026
AG Promoter na Micky mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo
Kuwa 16-09-2026
Amavubi yatangiye CECAFA anyagirwa na Tanzania (AMAFOTO)
Kuwa 16-09-2026
Amarangamutima ya Marina Deborah wahawe imodoka nziza n’umukunzi we
Kuwa 15-09-2026
Yakuyemo impeta arayimusubiza! Uko Lynda na Christion bashwanye bikomeye mbere gato y’ubukwe
Kuwa 14-09-2026
Micky yihanganishije Ishimwe Vestine weruye ko yasabye gatanya