AG Promoter na Micky mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo
16-09-2026 saa 08:57' na Our Reporter
AG Promoter na Micky mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky na AG Promoter bari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka imfura yabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026 nibwo AG Promoter yasangije abamukurikira amashusho agaragaza Micky ari kwa muganga arimo atembera mu bitaro nyuma yo kwibaruka.

Aya mashusho yaaherekejwe n’amagambo agira ati "Mana ndagushimira ku mpano nziza wampaye, wampaye umugore w’agaciro none umpaye n’umwana w’umukobwa mwiza wacu. Nta kindi navuga uretse ngo ’urakoze’".

AG Promoter yahise anavuga ko uyu mwana we na Micky bamwise Kami Cinta.

Tariki ya Mutarama 2026, Agiraneza Pacifique wamamaye nka AG Promoter yakoze ubukwe na Micky biyemeza kubana akaramata.

Micky nyuma yo kwibaruka
AG Promoter na Micky bibarutse imfura yabo
whatsapp Facebook