Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Rayon Sports, Muhoza Daniel arifuzwa bikomeye n’ikipe ya Rijeka ikina icyiciro cya mbere muri Croatia.
Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, ari ku mwaka we wa mbere muri Rayon Sports aho yayigezemo avuye muri Etoile del’Est.
Muhoza Daniel ntabwo byamutwaye igihe kwigarurira imitima y’abakunzi b’iyi kipe kuko kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Muhoza Daniel yamaze kubona ikipe yamubengutse ya Rijeka aho ikina mu cyiciro cya mbere muri Croatia.
Yifuza ko yajya gukorayo igeragezwa yaritsinda maze bagahita bamugura amafaranga menshi arenga miliyoni 500 Frw, gusa kugeza ubu Rayon Sports ntabwo irabyumva, ivuga ko nta mukinnyi wayo ukora igeragezwa.
Muhoza Daniel ni umwe mu bakinnyi babengutswe na Rayon Sports nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino ushize na Etoile del’Est mu cyiciro cya kabiri aho yanayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Igihe gito amaze muri Rayon Sports, ni umukinnyi wemeje umutoza Haringingo Francis Christian aho abamwegereye bavuga ko yanatangiye gutekereza ukuntu Daniel yagenda amwinjiza muri 11 babanza mu kibuga cyane ko abona ko umusaruro atanga abikwiye.
Kuwa 15-09-2026
APR FC yatangiye gutekereza kongerera amasezerano Cheikh Djibrill Ouattara
Kuwa 15-09-2026
Shampiyona irakomeza APR FC na Rayon ziyiganura
Kuwa 14-09-2026
Ingimbi z’u Rwanda zageze muri Côte d’Ivoire
Kuwa 14-09-2026
Abahungu banjye ni indwanyi tugomba kurwana, sinaje gutsindwa - Constantine utoza Amavubi
Kuwa 14-09-2026
Ubu bari he? Abakinnyi 17 banditse amateka muri Rayon Sports bayigeza mu matsinda?
Blandine Kamaliza
Ku wa 8-09-2026Aracyari muto kd arashoboye,ark nabanze asoze amashuri S6 muri ape rugunga