Uwari umukunzi wa Yampano yamuhaye imbabazi zifata ubusa
19-10-2026 saa 11:49' na Our Reporter
Uwari umukunzi wa Yampano yamuhaye imbabazi zifata ubusa

Uwahoze ari umukunzi w’umuhanzi Yampano, Uwineza Vava, yavuze ko yahaye uyu muhanzi imbabazi aranazimusabira ariko bikaba bitarahawe agaciro.

Uyu wanabanaga na Yampano mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore, mu butumwa bwe bwagiye hanze yavuze ko nyuma yo kugirana ibibazo yitabaje inzego zibishinzwe amurega kumukubita no kumukomeretsa ariko baza guhura amusaba imbabazi arazimuha arangije anabyandikira ubuyobozi amusabira imbabazi.

Ati “Bitewe n’ibibazo nagiranye na we, byabaye ngombwa ko nitabaza inzego zibishinzwe zigakurikirana ibibazo twari dufitanye. Nyuma y’ibyo byose, naje guhura na we [Yampano] ansaba imbabazi, na njye ndazimuha, mwemerera ko mubabariye. Izo mbabazi narazanditse nzishyikiriza inzego zibishinzwe.”

Yasabye hakwiye gukurikirana ikibazo cya Yampano maze akaba yahabwa ubutabera nk’abandi Banyarwanda bose akaba yataha agakomeza kwita ku kazi ke n’inshingano ze.

Ati “Ndasaba inzego zibishinzwe ko Yampano yahabwa ubutabera, hagakurikiranwa ikibazo cye. Ikindi kijyanye n’ibiyobyabwenge, twari twabahaye igipapuro kigaragaza ko yatangiye kwivuza. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zikomeza kubikurikirana, zikabyitaho, agahabwa ubutabera nk’abandi Banyarwanda bose, agataha agakomeza kwita ku kazi ke no ku nshingano ze.”

Muri Gicurasi 2026 nibwo Yampano yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.

Vava yavuze ko yahaye imbabazi Yampano ariko ntizahawe agaciro
whatsapp Facebook