Nyuma y’amakuru yakwiriakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko rutahizamu Mugisha Gilbert byaba bitameze neza n’umugore we Mpinganzima, yabiteye utwatsi avuga ko ahajishwe igisabo hadaterwa ibuye.
Ni amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ejo hashize ku Cyumweru nyuma y’uko Mugisha Gilbert yari yakuye amafoto ye yose ari kumwe n’umugore we ku rukuta rwe rwa Instagram.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yifashishije ifoto ye n’umugore we, yabiteye utwatsi asaba abantu kwitonda badakora ibara.
Ati "Ahajishwe Igisabo ntihaterwa ibuye muramenye."
Mugisha Gilbert usigaye ukinira ikipe ya Jwaneng Galaxy muri Botswana yakoze ubukwe na Mpinganzima Josephine tariki ya 5 Ukwakira 2025 ni nyuma y’uko muri Nzeri 2024 bari basezeranye imbere y’amategeko.
Kuwa 19-10-2026
Itsinda rya Moriox ryagarukanye ingamba nshya rivuye muri Kyrgyzstan
Kuwa 19-10-2026
Uwari umukunzi wa Yampano yamuhaye imbabazi zifata ubusa
Kuwa 17-10-2026
Linda ’Umuturanyi’ yatunguwe n’umugabo we amuha imodoka
Kuwa 16-10-2026
Nyiramibwa Suzanne yitabye Imana
Kuwa 16-10-2026
Umunsi Junior atandukana n’umugore we