Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain yarokotse impanuka ikomeye yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026 mu ma Saa yine n’igice z’ijoro ubwo uyu mutoza yari atashye.
Alain Kirasa ubwo yarimo amanuka umuhanda w’amabuye wo kwa Mutwe, yitambitswe n’umumotari ubwo yageragezaga kumukatira, nibwo imodoka ye yahitaga yiyubika.
Ku bw’amahirwe nta buzima bw’umuntu uwo ari we wese bwatwaye, ndetse na Kirasa yavuyemo ari muzima.
Akoze impanuka mu gihe uyu munsi, Gorilla FC iri bukine na Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2026-27, ni umukino uri bubere kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuwa 23-10-2026
Inkuru nziza kuri APR FC
Kuwa 22-10-2026
Rayon Sports yanenze Black Bulls initabaza CAF
Kuwa 22-10-2026
Abakinnyi ba APR FC barababaye
Kuwa 22-10-2026
Mugisha Gilbert yatangiye kwegukana ibihembo muri Botswana
Kuwa 21-10-2026
Rayon Sports yakiranywe urugwiro i Maputo