Nyuma yo guhura n’ibibazo mu rugendo rugana mu Misiri, APR FC ikabura imwe mu mizigo yari yatwaye, yaje kuboneka.
APR FC yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, yajyanye na Ethiopian inyura Addis Ababa ihita ifata EgyptAir yabajyanye mu Misiri.
Ubwo bari bageze mu Misiri, basanze hari bimwe mu bikoresho bari bitwaje byabuze birimo n’inkweto z’abakinnyi.
APR FC yahise ibimenyesha abo bireba hatangira gahunda yo kumenya aho byaba byarengeye ngo bibe byagarurwa.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibi bikoresho yari yitwaje mu rugendo birimo n’inkweto z’abakinnyi, byamaze kuboneka byose ndetse byashyikirijwe ikipe ubu nta kibazo na kimwe gihari.
APR FC izakina na Zamalek SC ejo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026 aho kugira ngo ijye mu matsinda isabwa gutsinda hejuru y’igitego kimwe kuko umukino ubanza batsinzwe 1-0.
Kuwa 22-10-2026
Rayon Sports yanenze Black Bulls initabaza CAF
Kuwa 22-10-2026
Abakinnyi ba APR FC barababaye
Kuwa 22-10-2026
Mugisha Gilbert yatangiye kwegukana ibihembo muri Botswana
Kuwa 21-10-2026
Rayon Sports yakiranywe urugwiro i Maputo
Kuwa 21-10-2026
Manzi Thierry yabonye ikipe nshya