Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Jwaneng Galaxy muri Botswana, Mugisha Gilbert yatangiye kwegukana ibihembo muri iki gihugu aho yaraye yegukanye ibihumbi 100 Frw.
Muri Kanama 2026 nibwo Mugisha Gilbert yerekeje muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Botswana, hari nyuma yo gutandukana na APR FC.
Akaba akomeje kwitwara neza aho ejo hashize yafashije ikipe ye ya Jwaneng Galaxy kubona inota rimwe banganya na Extension Gunners igitego kimwe kuri kimwe.
Mugisha Gilbert akaba ari we watsindiye ikipe ye igitego cyo kwishyura binamuhesha kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino.
Ibi akaba yabihembewe 1000 cy’ama-Pula, amafaranga akoreshwa muri Botswana akaba angana n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Kuwa 23-10-2026
Inkuru nziza kuri APR FC
Kuwa 22-10-2026
Rayon Sports yanenze Black Bulls initabaza CAF
Kuwa 22-10-2026
Abakinnyi ba APR FC barababaye
Kuwa 21-10-2026
Rayon Sports yakiranywe urugwiro i Maputo
Kuwa 21-10-2026
Manzi Thierry yabonye ikipe nshya