Rema yatanze ibyishimo bisendereye i Kigali ava ku rubyiniro batabishaka (AMAFOTO)
6-09-2026 saa 00:14' na Our Reporter
Rema yatanze ibyishimo bisendereye i Kigali ava ku rubyiniro batabishaka (AMAFOTO)

.

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema, yahaye Abanya-Kigali ijoro ritazibagirana ubwo yabataramiraga mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi wa 2026, cyabereye muri BK Arena.

Kuva ageze ku rubyiniro, Rema yakiriwe n’impundu nyinshi z’abafana bari buzuye muri iyi nyubako y’imikino n’imyidagaduro. Yanyuze abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku Isi, zirimo “Calm Down”, “Dumebi”, “Charm” n’izindi zamugize umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrobeats.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka igera kuri itanu adataramira mu Rwanda, yagarutse i Kigali afite izina rikomeye kurushaho, nyuma yo kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku Isi. Indirimbo ye “Calm Down” yakoranye na Selena Gomez ni imwe mu zamuhesheje kumenyekana cyane, ikaba yarageze ku myanya yo hejuru ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Mbere y’uko Rema ajya ku rubyiniro, abahanzi Nyarwanda barimo Kenny Sol na Kivumbi King waje kwiyungwaho na Kirikou na Juno Kizigenza, basusurukije abitabiriye iki gitaramo barimo babategurira kwakira Rema wari umuhanzi mukuru.

Iki gitaramo cyabaye umwanya wo kugaragaza impano z’abahanzi bo mu Rwanda ndetse no guhuza umuziki wo mu gihugu n’uwo ku rwego mpuzamahanga.

Igitaramo cya Rema cyabaye kimwe mu bikorwa by’ingenzi byaherekeje Kwita Izina 2026, umuhango umaze kuba ikirango cy’u Rwanda uhuza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro.

Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo, babyina indirimbo z’uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria, mu gihe BK Arena yari yuzuye abafana bari baje kwishimira umuziki ndetse no gusangira ibyishimo by’ibirori byo Kwita Izina.

Kuva yatangira umuziki mu buryo bw’umwuga, Rema yakomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, aba umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kumenyekanisha injyana ya Afrobeats ku isi. Kugaruka kwe mu Rwanda byongeye gushimangira uburyo Kigali ikomeje kuba ahantu hatoranywa mu kwakira ibitaramo bikomeye mpuzamahanga.

Kwamamaza umuco n’imyidagaduro binyuze muri Kwita Izina bikomeje kuba imwe mu nzira u Rwanda rukoresha mu gukurura abashyitsi no kugaragaza ubushobozi bw’igihugu mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga.

Rema yatanze ibyishimo i Kigali
whatsapp Facebook