Nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro w’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Rayon Sports irimo gushaka uburyo bushoboka bwose ngo ibe yatandukana na Bruno Ferry.
Uyu mutoza w’umufaransa akaba yarageze muri Rayon Sports mu Kuboza 2025 aho yasinye amezi 6 ari umutoza mukuru wa Gikundiro.
Bruno waje asimbura Afhamia Lotfi wirukanwe mu Ukwakira 2025, amakuru ISIMBI yamenye ni uko ubuyobozi butishimiye umusaruro bigendanye n’abakinnyi afite.
Bivugwa ko hari abakinnyi akinisha yanze gukura mu kibuga bo babona nubwo ari we wabaguze batakabaye bakina, kuko nk’ubuyobozi ntibwumva uburyo umukinnyi nka Yannick Bangala ajya mu kibuga Likau Faustin Kitoko akicara, ukuntu umukinnyi nka Youssou Diagne atajya akinishwa n’ibindi, akaba yaragiriwe inama ariko akaba yaranze kumva.
Iyi kipe yifuza kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona, ngo ishobora gukomeza kurebera ikazisanga yabuze intama n’ibyuma.
Bruno Ferry umaze amezi 3, bivugwa ko ubuyobozi burimo gushaka amafaranga ku buryo bahita bamwishyura amezi 3 asigaye bakaba batandukana.
Amahirwe menshi ni uko aka karuhuko kagiye gufatwa kubera ikipe y’igihugu igiye kujya mu mikino ya FIFA Series gashobora kuzarangira atakiri umutoza wa Rayon Sports.
Mu musaruro mbumbe (amarushanwa yose) amaze gutoza Rayon Sports imikino 16 aho yatsinzemo 6 anganya 7 atsindwa 3.
Muri shampiyona ari ku mwanya wa 4 n’amanota 38 ku rutonde ruyobowe na APR FC n’amanota 46.
Kuwa 19-09-2026
Miss Kundwa Doriane yibarutse
Kuwa 19-09-2026
Bya bihe! Ibihe bigenda n’ibya byo twibukiranye amwe mu mategeko yagengaga umupira wa karere
Kuwa 19-09-2026
Amahitamo y’abakinnyi akora, ikibazo cya Elidinho, Djingarey… Kwibanda ku makipe yo hanze – Haringingo yavuze
Kuwa 18-09-2026
Umushinga wa FERWAFA na RPL w’abakinnyi bato ku rupapuro rw’umukino ntiwaba ukenewemo ikirungo?
Kuwa 18-09-2026
Aratoneshwa kuko ari amakipe makuru, gutsinda Rayon uraryama ukaruhuka neza - Camarade
Mike
Ku wa 16-03-2026@isimbi.rw
Rayonsports nishake ibimurtse idatanga amafaranga ntacyo iramira ahubwo yazayakoresha next season mukugura undi mutoza muzima ikindi nuko izo license yitwaza za UEFA A ntacyo zivuze mugihe nta musaruro aduhaðŸ˜
Ikipe yacu nibe imuretse kuko coach Claude Rwaka arimo kwiga mumpera za nzeri September azahabwa license ya CAF A imwemerera gutoza nka Head coach muri Rwanda premier league aze atabare dore Umuzungu agiye kuzadusaza 🤣
@officialrayonsport