Umuhanzi umwe abinyujije mu ndirimbo yagize ati"Ibihe bigenda n’ibya byo". Ibihe bya karere amategeko yayigengaga, ishyaka ryabagamo ni bimwe mu byatumaga abana bakura bakunda umupira w’amaguru.
Kuva na kera umupira w’amaguru wari ukunzwe mu Rwanda, ariko ababashaga kwigurira umupira wo gukina ’Ballon’ bari mbarwa cyane cyane mu bice by’ibyaro, gusa ntibyabicishaga irungu ngo bigunge dore ko intore itaganya ahubwo ishaka ibisubizo, babangaga umupira mu mashashi uzwi ku kazina ka karere.
Byari bigoye ko kera wagenda ikirometero utabonye abana bakina karere, mu midugudugu habaga harimo ibibuga byinshi kimwe mu byatumaga abana bakunda umupira w’amaguru.
Karere umupira wabaga ubanzwe mu mashashi akenshi uzengurutswe n’imbarasasa, benshi mu bawukinnye bakubwira ko wabaga uryoshye, akenshi wabaga uryohejwe n’amategeko yawo yabaga asekeje kandi anatangaje.
Dore amwe mu mategeko atangaje yagengaga karere
1. Nyir’umupira ntiyasimburwaga
Kabone niyo yabaga atazi gukina, cyangwa yarushye, nyir’umupira yagombaga gukina umukino wose ntawumusimbuye, kandi umukino warangiraga iwabo bamuhamagaye cyangwa arushye, yabaga anemerewe kugusimbuza iyo wabaga umwimye umupira kobone n’iyo wabaga watsinze igitego.
2. Ikipe nyir’umupira arimo ntiyiyamburaga
Kuko nta myenda isa ababaga bagiye gukina bagiraga ’jersey’, byasabaga ko ikipe imwe yiyambura kugira ngo umwe amenye bagenzi be, ikipe yo nyir’umupira arimo ntabwo yiyamburaga.
3. Imipangirwe y’ikipe
Ntabwo ikipe yapangwaga hakurikijwe aho umuntu ashoboye gukina, ahubwo bitewe n’uko agaragara, umuntu ubyibushye yajyaga mu izamu, ufite imbaraga agakina mu bwugarizi naho nyir’umupira yakundaga gukina nka rutahizamu.
4. Gukinana inkweto
Nk’ibisanzwe abana benshi mu cyaro bakinanaga ibirenge, iyo hari uwazaga yambaye inwketo ashaka kuzikinana nyir’umupira ni we wemezaga niba azikinana cyangwa atazikinana.
5. Penaliti
Ntibyabaga byoroshye kwemeza niba habayeho penaliti cyane ko n’ibibuga nta mirongo yabagamo, akenshi penailiti yamezwaga iyo umukinnyi bamuvunnye akava amaraso, cyangwa akavunika bakamukura mu kibuga bamuteruye.
6. Gusimbuza
Byari byemewe ko niba umukinnyi iwabo bamuahamgaye agenda agasiga bamusimbuye ariko yagaruka agakomeza mu mwanya we.
7. Kurengura
Iyo umupira wabaga warenze, si itegeko ko umukinnyi yarenguraga n’amaboko abiri yashoboraga gukoresha n’ukuboko kumwe bitewe n’aho ashaka kurengura.
8. Gusimbuza umunyezamu bagiye gutera penailiti, nyuma agasubira mu izamu
Iyo mwabaga mutizeye ko umunyezamu urimo ashoboye gufata penaliti, mwaramusimbuzaga hakajyamo undi nyuma yayo umunyezamu hagasubiramo umunyezamu warurimo.
9. Abasimbura akazi kabo kabaga ari ako gutoragura imipira
Abasimbura, bamwe babaga batabanje mu kibuga nibo babaga bashinzwe gutoragura imipira, imwe yabaga yagiye mu gihuru bakajya kuyizana.
10. Koruneri 3 zavagamo penaliti
Iyo habaga koruneri 3 zikuriranya, ni ukuvuga bagiye gutera karuneri, umupira ugasubirayo, bayitera ukongera ugasubirayo, byahitaga bivamo penaliti.
Aya ni amwe mu mategeko yagengaga umupira wa karere. Ese waba warakinnye karere? wowe itegeko wibuka ryagutangaje n’uyu munsi ni irihe?
Kuwa 19-09-2026
Miss Kundwa Doriane yibarutse
Kuwa 19-09-2026
Amahitamo y’abakinnyi akora, ikibazo cya Elidinho, Djingarey… Kwibanda ku makipe yo hanze – Haringingo yavuze
Kuwa 18-09-2026
Umushinga wa FERWAFA na RPL w’abakinnyi bato ku rupapuro rw’umukino ntiwaba ukenewemo ikirungo?
Kuwa 18-09-2026
Aratoneshwa kuko ari amakipe makuru, gutsinda Rayon uraryama ukaruhuka neza - Camarade
Kuwa 17-09-2026
Rayon Sports yatangiye Shampiyona igwa miswi na Sunrise FC
-xxxx-
Ku wa 6-09-2019iyo mwabaga murushye(munaniwe) habagaho icyobita akamaraso, mugatangira kuvunana mukanya gato umupira ukaranginzwa ni mirwano.
Jean pierr
Ku wa 5-09-2019Haruna azakinumukinowokwinshyura
[email protected]
Ku wa 5-09-2019Iyo umupira warengaga uwawutangaga undi niwe warenguraga
W. N.
Ku wa 5-09-2019– Mwibuke impaka zabagaho mu kwemeza niba igitego aricyo igihe umupira waciye hejuru y’umuzamu kuko kenshi nta mutambiko wariho.
– Gutera umupira umuntu unyuze mu kibuga cg ukagwa mu rugo rw’abandi bakawufata bakawujyana match ikaba irarangiye
– Gutera umupira ukagwa mu giti kirekire!!!
W. N.
Ku wa 5-09-2019– Mwibuke impaka zabagaho mu kwemeza niba igitego aricyo igihe umupira waciye hejuru y’umuzamu kuko kenshi nta mutambiko wariho.
– Gutera umupira umuntu unyuze mu kibuga cg ukagwa mu rugo rw’abandi bakawufata bakawujyana match ikaba irarangiye
– Gutera umupira ukagwa mu giti kirekire!!!
Iraguha
Ku wa 5-09-2019Wow bino ndabikunze kbx ubundi niyo wazanaga supa dipe ugaha nyirumupira nawe ntiwasimburwaga
Eugene
Ku wa 5-09-2019# Iyo bajyaga gupanga amakipe 2
Nyirumupira yahitagamo abakinnyi ashaka
# iyo umupira wangogaga poto 2
Bahitaga batera penarti
# uwabaga yazanye inkweto
Yahaga urukweto rumwe nyirumupira