Element Eleéeh yateguje indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo
9-09-2026 saa 12:28' na Our Reporter
Element Eleéeh yateguje indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo

Umuhanzi akaba na Producer, Element Eleéeh yateguje indirimbo nshya yise ’My Dear’ avuga ko ari indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi umaze iminsi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho ’post’ abwira abakunzi be kuri iyi ndirimbo ya ’My Dear.’

Element Eleéeh ’post’ yayiherekeresheje amagambo asobanura byinshi kuri iyi ndirimbo avuga ko ishingiye ku nkuru mpamo.

Ati "Ishingiye ku nkuru mpamo. Hari ibintu bimwe byoroha kuvuga binyuze mu ndirimbo. Iyi nayegereje umutima."

Element Eleéeh ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane bitewe n’indirimbo ze zanyuze benshi nka ’Kashe’ bivugwa ko yasohoye ayikoreye uwo bakundanaga ariko mbere yo kuyisohora baza gutandukana, ariko n’ubundi ahitamo kuyisohora.

Agiye gusohora iyi ndirimbo mu gihe yaherukaga gusohora ’Ayayaah’ mu mezi ane ashize yakoranya na Bien na Joshua Baraka.

Element agiye gusohora indirimbo My Dear
whatsapp Facebook