Angel Muhoza, umugore wa Junior Giti, mu magambo yuje imitoma kandi acengera umutima, yashimiye umugabo we ku byo yamukoreye ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko.
Tariki ya 9 Ukwakira, nibwo Angel Muhoza agira isabukuru y’amavuko, iya 2026 ikaba yarayizihije mu buryo budasanzwe.
Ni isabukuru yizihirije Zanzibar ari kumwe n’umugabo we Junior Giti, aho bayihuje no kwizihiza imyaka 10 bamaze bakoze ubukwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifashishije amafoto ubwo bari Zanzibar, Angel Muhoza yashimiye Giti kuba yaratumye isabukuru ye itazibagirana.
Ati "Hari umugabo wihishe inyuma yo kumwenyura kwanjye ku isabukuru yanjye y’amavuko, wamenye neza ko numva nkunzwe kandi nishimiwe. Warakoze ku bihe byiza bizahora byibukwa, ibikorwa byatekerejweho n’urukundo ukomeje kunyuhira. Watumye umunsi wanjye utazibagirana, umutima wanjye uranyuzwe. Nzahora iteka nkushimira mukunzi."
Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, Junior yatwaye Angel muri Tanzania, Zanzibar babihuza no kwizihiza imyaka 10 bamaze barushinze.
Mu myaka icumi bamaze barushinze, aba bombi bafitanye abana babiri, umukobwa w’imyaka icyenda n’umuhungu w’imyaka itanu.
Kuwa 23-10-2026
Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko n’umujyanama we
Kuwa 23-10-2026
DJ Brianne yapfushije nyina
Kuwa 21-10-2026
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abahanzi nyarwanda bishyurwa make, abo hanze bagahabwa akayabo
Kuwa 19-10-2026
Itsinda rya Moriox ryagarukanye ingamba nshya rivuye muri Kyrgyzstan
Kuwa 19-10-2026
Mugisha Gilbert yavuze ku makuru yo gushwana n’umugore we