Nyuma y’uburwayi bukomeye umuramyi w’Umurundi Methoussella yagize, yakuyemo inganzo yo kwandika indirimbo "Indirimbo Yanjye" nyuma y’ibitangaza Imana yamukoreye.
Uyu muramyi yamaze igihe kinini aryamye kubera uburwayi ategereje ko Imana imuhamagara, akaba ari n’aho yakuye inganzo yo kuririmba indirimbo yuzuye ubutumwa bwomora imitima yise "Indirimbo yanjye" yifashishijemo Esther umugore we.
Ati Nyuma y’igihe namaze ndwaye uburwayi bwambabarizaga umutuma bukambuza gusinzira amajoro menshi naje kuhabonera ukuboko kw’Imana binyongerera ibyiringiro bizima mu mutima wanjye."
"Mu gihe uburwayi bwari bundembeje, aho kwiheba cyangwa kwibaza impamvu y’ibyambagaho, nahisemo kwerekeza umutima we ku Mana. Nakundaga kwibaza ku rukundo rwayo, ku buzima Imana yari yarampaye ndetse no ku buntu bwayo."
Muri ibyo bihe ni bwo yibajije ati "Niba Imana yarampaye ubuzima n’umwuka mpumeka, ni gute yananirwa kumenya ibyo nkeneye?" Icyo kibazo cyamubyariye amahoro n’ibyiringiro, ndetse kiba intangiriro yo kwandika amagambo agize iyi ndirimbo nshya yasohoye.
B.Methoussella na Esther bavuga ko iyi ndirimbo atari iyo kuvuga inkuru y’uburwayi gusa, ahubwo ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana ikomeza kuba nziza no mu bihe umuntu aba atumva ibyo arimo kunyuramo.
Ni ubutumwa bugamije kuzamura amashimwe aho kwiheba, no gukomeza kwizera Imana n’ubwo ibibazo byaba bikomeye.
Aba baramyi bakomoka mu Burundi basanzwe bakorera Imana binyuze mu muziki. Mbere yo kubana nk’umugabo n’umugore, buri wese yakoraga umurimo wo kuramya ku giti cye.
Nyuma yo gushinga urugo, bahisemo guhuriza hamwe impano zabo, bakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Bavuga ko bizeye ko "Indirimbo yanjye" izahumuriza abantu benshi bahanganye n’uburwayi, ibibazo by’ubukungu, ubushomeri cyangwa izindi ngorane z’ubuzima, ikabafasha kongera kwiringira Imana no kuyishimira ibyo yabakoreye aho kwibanda gusa ku bibazo bafite.
Mu gihe bakomeje gutegura indi mishinga mishya, iyi couple y’abaramyi bakoze itsinda bahamya ko icyifuzo cyabo ari ukubona abantu benshi bakomeza kwegera Imana no kubaka ukwizera kwabo binyuze mu muziki.
Kuwa 10-09-2026
Umwe yanagiye muri koma! Cynthia na Hyguette barokotse impanuka ikomeye
Kuwa 9-09-2026
Umunyamakuru wa BTN yasohoye indirimbo nshya
Kuwa 8-09-2026
Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bageze muri Australia
Kuwa 6-09-2026
Love Family Choir yitegura kumurika album yasohoye indirimbo nshya
Kuwa 1-09-2026
Umuyobozi wa ADEPR yitabiriye igitaramo cya Chorale Salemu, Kundwa Events ikora amateka