Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 mu Gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Tunisia.
U Rwanda rwatangiye rutsinda Centrafrique amaseti atatu ku busa, uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2026 rwakinaga umukino wa kabiri wo mu itsinda D.
Abasore b’u Rwanda batangiye neza batsinda iseti ya mbere ku manota 25-22 gusa DR Congo yahise itsinda iya kabiri ku manota 25-21.
Ibi byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko bagarutse mu iseti ya gatatu bayitsinda amanota 25-21 ni mu gihe iya kane bahise bayitsinda 25-20. Umukino warangiye ari amaseti 3-1.
U Rwanda rufite amahirwe menshi yo kurenga itsinda, ruzagaruka mu kibuga rukina umukino usoza itsinda D na Cameroun ku wa Kabe w’iki cyumweru.
Kuwa 17-09-2026
Rayon Sports yatangiye Shampiyona igwa miswi na Sunrise FC
Kuwa 17-09-2026
Handball: U Rwanda rwanganyije na Libya
Kuwa 17-09-2026
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yumvikanye n’Ubushinjacyaha
Kuwa 17-09-2026
Dauda wa APR FC yanze kujyana n’abandi mu modoka bituma adakina umukino wa Marine FC
Kuwa 16-09-2026
Cheikh Djibril Ouattara yavuze ku byo gukomezanya na APR FC