Kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara yavuze ko kuba azakomezanya n’iyi kipe cyangwa batazakomezanya yabihariye Imana.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Burkina Faso ari ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka ibiri muri APR FC aho azarangira muri Mutarama 2026.
Nyuma y’umukino wa Shampiyona batsinzemo Marine FC ibitego 4-2 akanatsinda ibitego, Cheikh Djibril yavuze ko ikizakurikiraho n’asoza amasezerano muri APR FC ari Imana ibizi.
Ati "Ikizakurikiraho nabirekeye Imana ni yo ibizi. Aka kanya ndafite amasezerano njye ndi umukinnyi wa APR FC."
Abajijwe niba hari ibiganiro byatangiye ku kuba yakongera amasezerano muri APR FC, yavuze ko aba aganira n’amakipe atandukanye amwifuza ariko "Imana ni yo izagena aho nzaguma."
Cheikh Djibril Ouattara wageze muri APR FC muri Mutarama 2025, uwo mwaka yayitsindiye ibitego 13 mu mikino yo kwishyura mu gihe umwaka ushize w’imikino wa 2025-26 yabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 18.
Kuwa 17-09-2026
Rayon Sports yatangiye Shampiyona igwa miswi na Sunrise FC
Kuwa 17-09-2026
Handball: U Rwanda rwanganyije na Libya
Kuwa 17-09-2026
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yumvikanye n’Ubushinjacyaha
Kuwa 17-09-2026
Dauda wa APR FC yanze kujyana n’abandi mu modoka bituma adakina umukino wa Marine FC
Kuwa 16-09-2026
Twakoze amakosa iraduhana - Umutoza wa Marine FC