Umwe mu bakunzi b’umuhanzikazi Bwiza Emerance, yatunguranye ubwo yari amaze kumuhobera avuga ko ubu ni yo yapfa ntacyo byaba bitwaye.
Byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2026 nyuma y’umukino wa Shampiyona w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wo Al Hilal SC yatsinzemo Bugesera FC kimwe ku busa.
Abari bitabiriye uyu mukino wabereye mu Bugesera, bahise basusurutswa na Bwiza Emerance ndetse na Juno Kizigenza.
Bwiza ni we wabanje ku rubyiniro, agirana ibihe byiza n’abakunzi be, umwe mu basore bari bazamutse kumufasha ku rubyiniro, yavuze ko ubwo abonye Bwiza, akamuhobera akanamusoma ku itama ashatse yakwipfira.
Ati "Ibintu bitumye mbona Bwiza nkanamuhobera, biragahoraho, njye ubu ni yo nakipfira ntacyo nsigaje."
Bwiza ubu akaba ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Zambia aho azanamurikira Album ye yise ’Home’.
Kuwa 9-11-2026
Mimi yasubije abifuza indirimbo ya Meddy muri uyu mwaka
Kuwa 8-11-2026
Mu muhango witabiriwe n’ibyamamare, Nana Nadine yakoze ubukwe (AMAFOTO)
Kuwa 7-11-2026
Mimi yashimiye umugabo we Meddy
Kuwa 7-11-2026
Hamiss Hakim wahamagawe mu Mavubi yakoze ubukwe
Kuwa 6-11-2026
Robert Cyubahiro McKenna yasezeye kuri RBA