Umugore wa Meddy, Mimi yasubije abifuza indirimbo y’uyu muhanzi mbere y’uko umwaka urangira, ko agiye kuyisohora vuba.
Ni nyuma y’ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ashimira Imana n’umugabo we.
Yagarukaga ku buryo barimo gusoza umwaka, aho banyuze muri byinshi, yaba ibyiza n’ibibi ariko Imana ikabana nabo bakaba bagiye gusoza umwaka amahoro.
Yashimiye kandi umugabo we, Meddy uburyo yitanze, akaba inkingi yegamira ndetse no mu gihe byanze akamwibutsa igisobanuro cy’ubuzima.
Bamwe mu batanze ubutumwa, hari uwamubwiye ko byibuza yabafasha "Mureke byibura asohore indirimbo imwe mbere y’uko umwaka urangira.”
Mu gusubiza ubu butumwa, Mimi yagize ati “Iraza vuba, ndabibasezeranyije!”
Meddy wakunzwe mu ndirimbo z’Isi ubu akaba yarahinduye aho asigaye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aheruka gusohora indirimbo yitwa "Blessed", hashize umwaka isohotse.
Kuwa 9-11-2026
Njye ubu ni yo napfa - Umufana wasomeye Bwiza ku rubyiniro
Kuwa 8-11-2026
Mu muhango witabiriwe n’ibyamamare, Nana Nadine yakoze ubukwe (AMAFOTO)
Kuwa 7-11-2026
Mimi yashimiye umugabo we Meddy
Kuwa 7-11-2026
Hamiss Hakim wahamagawe mu Mavubi yakoze ubukwe
Kuwa 6-11-2026
Robert Cyubahiro McKenna yasezeye kuri RBA