Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah nyuma yo gusezererwa muri CAF Confederation Cup yavuze ko bari bashyize umutima muri iri rushanwa ariko ubu bagomba gutwara Shampiyona.
Ejo hashize nibwo Rayon Sports yasezerewe muri CAF Confederation Cup na Black Bulls ku giteranyo cy’igitego 4-2 ni nyuma y’uko banganyije 2-2 ni mu gihe umukino ubanza bari batsinzwe 2-0.
Murenzi Abdallah abwira abakunzi b’iyi kipe muri Mozambique yavuze ko nta muntu wabasha gutera imigeri ibiri icyarimwe rero ubu bagomba gutwara Shampiyona.
Ati “Biragora gutera imigeri ibiri. Abakinnyi bacu batekerezaga cyane iyi mikino turimo kuko yari iy’agaciro. Mu mihigo dufitanye n’umutoza n’abo bakorana, mu mihigo dufitanye n’abakinnyi ni uko iyi Shampiyona y’uyu mwaka tugomba kuyitwara.”
Rayon Sports iheruka Shampiyona ya 2018-19, ubu ikaba iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukina.
Kuwa 30-10-2026
Rayon Sports na APR FC zizabasha koga i Kivu cyangwa birasaba abasare?
Kuwa 29-10-2026
Ni mwe muzana ibibazo - Haringingo Francis yiniguye
Kuwa 28-10-2026
Rayon Sports umujinya wa Black Bulls yawutuye Musanze FC
Kuwa 28-10-2026
Ishyamba si ryeru hagati ya Rayon Sports na Wasili
Kuwa 28-10-2026
Amakipe atatu yari mu mikino Nyafurika aragaruka mu kibuga uyu munsi