Uwizeyimana Sylivestre wamamaye nka Wasili usanzwe uri Media Officer akaba n’umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, ashobora gutandukana n’iyi kipe.
Uyu mugabo wamamaye mu itangazamakuru mu binyamakuru bitandukanye, ISIMBI yamenye ko ishyamba atari ryeru hagati ye na Rayon Sports.
Uyu mwuka mubi wavutse hagati ya Rayon Sports na Wasili watijwe umurindi no kuba atarajyanye na Rayon Sports muri Mozambique gukina umukino wo kwishyura na Black Bulls.
Ubwo Rayon Sports yerekezaga muri Mozambique gukina na Black Bulls umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ntabwo yajyanye na Wasili, ibintu byasize inkuru i Kigali.
Ibinyamakuru bitandukanye byanenze ubuyobozi bwa Rayon Sports uburyo basiga Wasili ari na we ushinzwe itangazamakuru ko bitari bikwiye, igitutu cyabaye cyinshi.
Byageze aho haboneka n’abantu biteranya ngo bamuteranyirize itike agende ariko Wasili arabyanga kuko yakekaga ko bishobora kuzana umwuka utari mwiza hagati ye n’ubuyobozi.
Uku kugaruka ku gusigara kwa Wasili, byageze no ku buyobozi bwa Rayon Sports ibintu byabababaje cyane, binatiza umurindi umubano utari mwiza watangiye gututumba hagati yabo.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gutekereza uko bwatandukana na Wasili umwe mu bakunzwe cyane muri iyi kipe.
Wasili bivugwa ko yatangiye gushyirwaho amananiza mu kazi ke mu bintu bitandukanye. Asigaye asabwa kuza ku kazi buri munsi ibintu bitari bisanzwe kuko inshingano ze si ngombwa ko ajya ku kazi buri munsi.
Ikindi bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamubwiye ko ibyo atangaza batabyishimira kubera amagambo akoresha, ikintu batakumvikanaho n’abakunzi b’iyi kipe kuko babimukundira cyane.
Andi makuru avuga ko ubu yamaze kubwirwa ko kubera ikibazo cy’ubushobozi buke agiye gukurwa ku rutonde rw’abo ikipe izajya ihemba (Payroll) ariko amafaranga ye azajya ayabona binyuze mu zindi nzira. Gusa ngo yabwiwe ko atari we wanyine.
Kuwa 1-11-2026
Manzi Thierry yagarutse, Emeran Noam arasigara mu Mavubi azahangana na Mali
Kuwa 1-11-2026
Bajye babatetesha no hanze bazabatetesha - Yves Rwasamanzi kuri Rayon Sports
Kuwa 1-11-2026
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Dakar
Kuwa 31-10-2026
APR FC yatsinze Etincelles
Kuwa 30-10-2026
Rayon Sports na APR FC zizabasha koga i Kivu cyangwa birasaba abasare?