Barize! Ambassadors of Christ Choir yakoze igitaramo cy’amateka
31-08-2026 saa 01:46' na Our Reporter
Barize! Ambassadors of Christ Choir yakoze igitaramo cy’amateka

Korali Ambassadors (Ambassadors of Christ Choir) yakoze igitaramo cy’amateka bizihiza imyaka 30 bamaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho bageze ku ndirimbo "Kuki Wabyemeye" basuka amarira.

Ku wa 30 Kanama 2026 nibwo habaye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of Christ Choir imaze mu murimo w’ivigabutuma.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, Depite Uwimbabazi Penine, Prof. Ephrem Kanyarukiga n’umugore we, Amb Joseph Mutaboba, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred n’abandi.

Hari kandi Kate Bashabe, Bamporoki Edouard n’ibindi byamamare.

Ni cyibitabiriye n’abaturutse muri Uganda, Tanzania, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Sudani y’Epfo, Kenya n’ahandi.

Saa 18h07’ nibwo abato b’iyi Korali (Junior Ambassadors of Christ Choir) bageze ku rubyiniro bahabwa umwanya baririmba indirimbo 3 aho baririmbye izirimo ’Ni Mwiza’ yasohotse 2022, ’Amashimwe’ na ’Birakwiye.’

Saa 18h37’ hahamagawe Ambassadors of Christ Choir. Mbere yo kwinjira ku rubyiniro habanje icyegeranyo gito kigaruka ku mateka y’iyi Korali mu myaka 30 imaze ishinzwe.

Saa 18h41’ nibwo bari bageze ku rubyiniro nabo babanza gutegereza gato ngo iki kigeranyo kirangire.

Iyi Korali yanzitse igitaramo ihereye ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane ’Imirindi y’Uwiteka’ aho yishimiwe n’abatari bake.

Abari muri Kigali Arena wabonaga bamaze kugera mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana, iyi Korali yahise ibaririmbira ’Nta Cyamunanira’ bakomeza gufatanya kuyiririmba.

Bakurikijeho ’Imirimo Yawe’ ndetse na ’Iwacu Heza’, abari muri Arena ubona ko binjiye mu wundi mwuka.

Bakurikijeho Mbega Ubuntu yashyizwe hanze muri Nzeri 2025 hishimirwa imyaka 37 Mwalimu Ssozi Joram, yari amaze mu ivugabutumwa cyane cyane mu kwandika indirimbo.

Bakomereje ku ndirimo ’Solange’ ivuga ku mukobwa wagiye gusura umuhungu wari warabaswe n’ingeso mbi, ariko birangira nabi. Byatumye umubyeyi we n’inshuti bahaburira ubuzima.

’Mariya’ igaruka ku gitekerezo cyo muri Bibiliya aho umugore yafashwe asambana, bamuzanira Yesu ngo yemeze ko bamwicisha amabuye nk’uko amategeko yabigenaga ariko birangira Jambo yanze ko aterwa amabuye, Mariya ababarirwa ibyaha atyo.

Bakomereje ku ndirimbo ’Umusamariyakazi’, ni indirimbo zishimiwe cyane.

Hakurikiyeho umwanya wo gusenga, abantu bafata umwanya wo kwegerana n’Imana.

Hakurikiyeho icyegeranyo gito cyagarutse ku mateka banyuzemo nyuma y’impanuka bakoze muri 2011 bavuye Tanzania igahitana bamwe muri bo.

Bishimiye Perezida Kagame kuko nubwo bakoreye impanuka muri Tanzania ubutabazi bwavuye mu Rwanda.

Bahise baririmba indirimbo "Kuki Wabyemeye" yakomotse kuri iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abo baririmbanaga batatu Ephra, Manzi na Amosi.

Ni indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi no mu bagize iyi Korali maze bararira. Bakurikijeho ’Ibyo Unyuramo’ ifite ubutumwa bwo guhumuriza abaheranywe n’agahinda.

Mbere yo gufata akaruhuko, Ambassadors yaririmbye ’Biriho Byinshi’ yuzuye amashimwe by’umwihariko aho baba bashima Imana nyuma y’impanuka bakoze.

Muvunyi Robert umuyobozi wa Ambassadors of Christ Choir yagize ati "Ni ubwa dukoze igitaramo kinini nk’iki mu Rwanda, tujya mu bihugu byinshi tugakora ibitaramo binini ariko ni ubwa mbere muri iki gihugu dukoze igitaramo kinini nk’iki. Igitaramo kinini twaherukaga twagikoze mu 1999 muri Mille Collines. Mwakoze kuba mwaratumye bibaho."

Yanashimiye ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Perezida Kagame kuko yahesheje u Rwanda n’abanyarwanda agaciro no mu mahanga.

Bahise bongera kwakira Junior Ambassadors of Christ Choir aho baririmbye indirimbo ebyiri.

Hahise hakurikiraho umwanya wo kwishimira imyaka 30 bamaze iyi Korali imaze, maze bamahamagara abatangije iyi Korali, Senior Ambassadors na Junior Ambassadors bajya ku rubyiniro maze bazana cake barayikata bishimira ibyo bagezeho muri iyi myaka 30.

Iyi Chorale ikaba yahise ikurikizaho indirimbo yayo icurangitse mu buryo gakondo basohoye mu kwezi gushize yitwa ’Ninde Utagushima’.

Ambassadors of Christ yongeye gusubira mu bihe bya kera maze iririmba imwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane ’Mureke Mukunde’, yahise ihagurutsa abitabiriye iki gitaramo bose.

Bakurikijeho indirimbo yabo yakozwe mu rurimi rw’Ikigande bise ’Ebbaluwa’ yishimiwe na benshi. Yakurikijeho indirimbo yabo ikozwe mu Guswayile yitwa ’Nimekupata Yesu’.

Nubwo izi ndirimbo zitari mu kinyarwanda ariko zishimiwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo.

Bakurikijeho indirimbo baheruka gusohora yitwa ’Udukaramu’ bayiririmbanaga n’abitabiriye iki gitaramo bakoremeza kuri ’Hejuru mu Kirere."

Bageze ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane "Yesu ni Inzira", abantu bahise bava mu myanya yabo babasanga imbere barayibyinana, bakomereje kuri "Hoziana" biba ibindi bindi, Arena yose yari yahagarutse ubona bafashijwe.

Abitabiriye iki gitaramo bongeye gusaba ko Ambassadors of Christ Choir ibaririmbira indirimbo Mariya yakunzwe cyane ni nayo yasoje iki gitaramo.

Arena yari yuzuye
Kate Bashabe yari yitabiriye iki gitaramo
Ambassadors of Christ yatanze ibyishimo
whatsapp Facebook