Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro bagiye gukorera ibitaramo bitatu muri Australia.
Ni ibitaramo bizabera mu Mujyi wa Brisbane ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, rukomereze i Melbourne ku wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, mbere yo gusozwa n’igitaramo kizabera i Sydney ku wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2026.
Bizaba ari umwanya udasanzwe wo kongera guhuriza hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zituye muri Australia, binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umwe mu bategura ibi bitaramo, Nadine Shema yavuze ko basanze ari wo musanzu batanga mu kuramya no guhimbaza Imana.
Ati "N’ubwo dufite ibikorwa binyuranye dukora, njye n’umugabo wanjye twarebye ubundi buryo twatanga umusanzu cyane cyane mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Binyuze muri kompanyi yacu ya Millenium Investment &Consulting twiyemeje guhuza Australia na Afurika mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, bityo duhera ku gitaramo twise ’African Gospel Echoes’."
Richard Nick Ngendahayo yakunzwe mu ndirimbo nka "Mbwira Ibyo Ushaka", "Ibuka", "Gusimba Umwonga", "Si Umuhemu", "Ijwi Rinyongorera", "Sinzakwitesha", "Wemere Ngushime" na "Intwari Batinya"
Adrien Misigaro ni umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana wakunzwe mu ndirimbo nka "Ntacyo Nzaba", "Niyo Ndirimbo", "Nkwite Nde", "Nkurikira" na "Buri Munsi."
Kuwa 10-09-2026
Umwe yanagiye muri koma! Cynthia na Hyguette barokotse impanuka ikomeye
Kuwa 9-09-2026
Umunyamakuru wa BTN yasohoye indirimbo nshya
Kuwa 8-09-2026
Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bageze muri Australia
Kuwa 6-09-2026
Love Family Choir yitegura kumurika album yasohoye indirimbo nshya
Kuwa 1-09-2026
Umuyobozi wa ADEPR yitabiriye igitaramo cya Chorale Salemu, Kundwa Events ikora amateka