Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, Keza Maolithia yifurije umugabo we Cedric Rutazigwa isabukuru nziza mu magambo yuje imitoma.
Buri tariki ya 11 Ugushyingo, Cedric yizizihiza isabukuru y’amavuko, akaba ari inshuro ya mbere ayizihije ari umugabo cyane ko yakoze ubukwe mu Kuboza 2025.
Akaba yabyukiye ku magambo meza y’urukundo y’umugore we, Keza Maolithia wamwibukije urwo amukunda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Keza yagize ati "Ni iby’agaciro guha icyubahiro umugabo ufite imico ituma wifuza kuba umugore mwiza kurushaho."
Yakomeje agira ati "Umunsi nk’uyu mu myaka ishize, Isi yungutse umugabo ufite imico idasanzwe.
Ndashima Imana kuba ari njye umugenda iruhande."
Cedric Rutazigwa usanzwe ari n’umutoza wa ’fitness’, muri Kanama 2025 nibwo yambitse umukunzi we Keza Maolithia impeta ya fiançailles maze mu Kuboza 2025 bakora ubukwe.
Kuwa 23-11-2026
Ibyo abantu babatekerezaho bitari byo, icyo bakumburanyeho - Kimenyi Yves na Muyango bavuze
Kuwa 23-11-2026
Massamba yifuzaga kuba Padiri akiri mu buhungiro
Kuwa 20-11-2026
Gatanya ya Kimenyi Yves na Muyango yarabaye
Kuwa 20-11-2026
Uri impamvu mpora nishimye - Shizzo atomagiza Umunyamakuru Tessy
Kuwa 20-11-2026
Anita Pendo ari mu rukundo