Umuraperi Shizzo, yatomagije umugore we Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko, amubwira ko ari yo mpamvu ahora yishimye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2026, Umunyamakuru Tessy wa Radio&TV10 yizihije isabukuru y’amavuko yizihiza imyaka amaze ku Isi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Shizzo yamubwiye amagambo meza y’urukundo, amwibutsa urwo amukunda.
Ati "Isabukuru nziza mugore wanjye mwiza, rukundo rwanjye n’inshuti yanjye magara y’ubuziraherezo."
Yamomeje avuga ko ari we mpamvu yihishe inyuma y’ibyishimo ahorana.
Ati "Uri umugisha wanjye w’agatangaza, untera imbaraga, impamvu yihishe inyuma y’ibyishimo mporana. Ubuzima ndi kumwe na we ni bwiza kurenza uko nabitekerezaga."
Yakomeje agira ati "Warakoze kumpitamo, warakoze ku bw’urukundo rudashira n’ibintu bitazibagirana duhuriyeho (memories)."
Yamubwiye ko uyu mwaka yinjiyemo, arimo kumusengera ngo azabone ibyishimo bisesuye, ubuzima bwiza no guhabwa urukundo akwiye.
Ni isabukuru ya mbere Tessy yizihije ari umugore kuko muri Mutarama uyu mwaka nibwo yakoze ubukwe na Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo.
Kuwa 20-11-2026
Gatanya ya Kimenyi Yves na Muyango yarabaye
Kuwa 20-11-2026
Anita Pendo ari mu rukundo
Kuwa 20-11-2026
Ally Soudy yavuze impamvu yise umwana we Kigali
Kuwa 18-11-2026
Umunyarwenya yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo za RBA
Kuwa 18-11-2026
Amashusho ya Kimenyi Yves ari kumwe na Muyango yazamuye amarangamutima ya benshi