Rutahizamu wakiniye amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports, Mugunga Yves yavuze ko hari igihe yigeze gukura ‘Cake’ mu bukwe atumira inshuti ze zirimo Biramahire Abeddy ababeshya ko yagize isabukuru birangira papa we amutamaje.
Ni mu kiganiro Birahamire Abeddy na Mugunga Yves mu minsi yatambutse bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, aho babazanyije ibibazo buri umwe yifuza kuba yamenya kuri mugenzi we.
Biramahire Abeddy yabajije Mugunga ngo asobanurire abantu ahantu yaguze Cake ubwo yabatumuraga igihe yizihizaga isabukuru ye ya mbere y’amavuko.
Mugunga Yves mu kumusubiza yagize ati “Ese ubwo urashaka kumvikanisha ko nagiye ahantu mu bukwe nkafata cake nkayitahana bakajya kunkorera isabukuru atari umunsi wanjye?”
“Njye ntabwo nari mbizi kandi ni yo mahirwe nari mbonye. Ni yo sabukuru nari nkoresheje bwa mbere, ntabwo nari nzi igihe navukiye ariko nabibajije nyuma papa arabimbwira. “
Yakomeje avuga ko yatumiye inshuti ze birangira zimukoreye ikirori gikomeye bamumenaho ifu, ikirori kiba ikirori.
Ati “Urumva nabanaga n’abantu basekeje, nashidutse bamennyeho ifu ya kawunga mu maso, bamfasha kuyizihiza.”
Biramahire Abeddy yavuze ko batunguwe no kubona papa we aje akababwira ko nta sabakuru Mugunga yagize yababeshye, ni mu gihe bo ikirori bari bamaze kukigera kure.
Mugunga Yves mu kwezi gushize akaba yaragize ibyago aho yabuze umubeyi we (se) umubyara witabye Imana.
Kuwa 23-11-2026
Uburyohe bwa Derby ya APR FC na Rayon Sports busigaye kuri Wasili na Jangwani
Kuwa 21-11-2026
Rayon Sports yaguye miswi na APR FC
Kuwa 19-11-2026
Kuki batahamagawe mu Mavubi? Ntibashoboye cyangwa ni izindi mpamvu?
Kuwa 18-11-2026
Biteye Isoni - Constantine yanenze Stade Amahoro
Kuwa 18-11-2026
Amarangamutima ya Joy-Lance Mickels nyuma yo gutsindwa na Mali