Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports ni wo mukino w’agapingane mu Rwanda (1000 Hills Derby) cyane ko ari yo makipe afite abafana benshi mu gihugu, gusa uburyohe bwayo muri iyi minsi bwarahindutse.
Mu myaka yatambutse uyu mukino wajyaga kuba ukabibona ko koko, byagera no mu kibuga ukabona ibirenze ibyo wari witeze, ishyaka ryinshi, umukino mwiza kandi uryoheye ijisho.
Bitandukanye no muri iki gihe, uyu mukino usigaye umeze nk’umukino usanzwe uretse gushyushywa mu itangazamakuru no mu bafana, mu kibuga uburyohe bwayo bwarashize.
Muri make ihangana risigaye mu bafana no mu itangazamakuru riba rivuga uburyo uzaba ari umukino utoroshye, ari umukino w’imboneka rimwe.
Wasili araza akakubwira uburyo Rayon Sports ari ikipe y’ikigugu itakabaye igikina Shampiyona y’u Rwanda ndetse banditse basaba gukina La Liga, ko APR FC nibatsinda buri gihe azajya avuga ko ari ikipe ikomeye kugeza bongeye kuyitsinda, ugahita wumva ntukwiye kubura kuri uwo mukino kuki ikipe ikomeye nka Real Madrid cyangwa Bayern Munich.
Ku rundi ruhande, Jangwani araza agatakagiza abakinnyi ba APR FC, Ouattara uburyo iyo atatsinze ’hat-trick’ adasanzira arara arira, Dauda uburyo atanga imipira atareba, Memel Dao umunsi avuka ari bwo Isi yabonye umucyo ukagira ngo APR FC yaguze Cristiano Ronaldo cyangwa Lionel Messi, ugahita wumva udakwiye kubura kuri uwo mukino w’amateka, iyo nkuru itazaba mbarirano.
Gusa iyo ugeze muri Stade ubona ibitandukanye n’ibyo, umukino utaryoheye ijisho, nta shyaka rikibamo ukibaza ikibitera kikabura.
Nk’iyo urebye nk’umukino uheruka, wabaye tariki ya 21 Ugushyingo 2026 banganya 1-1, uretse kuvuga ngo ni derby nta kindi cyari kubyerekana, wagira ngo ni umukino usanzwe.
Uratekereza umukino nk’uyu wakabaye urimo ishyaka ryinshi, guhangana gukomeye aho urangira nta mukinnyi uhawe ikarita y’umuhondo? Byari byabaye gicuti cyane.
Ibaze ikipe nka APR FC yakinnye iminota 90 igerageza gutera mu izamu imipira itanu yonyine, umwe ni wo wonyine wagannye mu izamu unavamo igitego, indi yose ijya hanze.
Rayon Sports yagerageje imipira 14, itanu harimo uwavuyemo igitego ni yo yagannye mu izamu indi icyenda ijya hanze, ubwo urumva uburyo yaterwagamo, ni ukohereza rukishakira.
Nta ’cross’ (imipira yahinduwe imbere y’izamu) n’imwe APR FC yigeze ikora mu gihe Rayon Sports yakoze eshatu mu minota 90.
Abafana bo ntacyo kubashinja, ibyabo baba babikoze, baje ku bwinshi kandi bagashyigikira ikipe yabo kuva umukino utangiye kugeza urangiye, kuri iyi nshuro bwo imifanire yari hejuru cyane.
Kuki derby yatakaje umwimerere wayo?
Biragoye gusobanura iki kibazo, wakibaza niba ari abakinnyi badashoboye batari ku rwego rw’aya makipe cyangwa niba hari indi mpamvu.
Gusa nabyo ntiwabirenza ingohe, hari abakinnyi bakinira aya makipe batakagombye kuba bari no ku ntebe y’abasimbura y’izi kipe ebyiri, gusa wenda kubera izindi mpamvu bakayisangamo baciye mu rihumye ubuyobozi.
Nko kuri uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, abatoza bombi babuze amahitamo ku misimburize aho yombi yasimbuje abakinnyi babiri gusa muri batanu baba bemerewe. Rayon Sports ku munota wa 46 Muhoza Daniel yasimbuye Atisso Kodjo ku munota wa 73, Nkundimana Fabio asimbura Issa Djiguiba.
APR FC ku munota wa 61, Hakim Kiwanuka na Uwiyaremye Fidali binjiye mu kibuga basimbura Memel Dao na Amani Michel. Biba birarangiye.
Si ukubacisha bugufi ariko biragoye kumva ko Nkundimana Fabio na Uwiyaremye Fidali ari bo batumwe kwikorera derby yananiye Kameni na Ouattara.
Kubura ibisubizo mu basimbura bigaragaza uburyo imigurire y’aya makipe iba itaragenze neza aho umutoza ashaka umukinnyi watanga igisubizo akamubura.
Imyaka ibaye myinshi nta buryohe bwa derby
Ikindi kigaragaza ko uyu mukino wacitse amazi, byari bigoye ko ikipe yamara imikino itatu itsinda indi, indi itaratsinda n’umwe.
Ni ubwa mbere aya makipe akinnye imikino myinshi Rayon Sports idatsinda aho imyaka itatu n’igice yirenze, iheruka gutsinda APR FC tariki ya 3 Kamena 2023 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 1-0.
Kuva icyo gihe bamaze gukina imikino 11, Rayon Sports ntiratsindamo n’umwe, aho APR FC yabatsinze imikino ine banganya irindwi harimo n’uwo APR FC yabatwaye igikombe cy’Amahoro kuri penaliti.
Ikindi gihe habonetsemo intsinzi nyinshi ni hagati ya 2018 n’intangiriro za 2019 ubwo Jimmy Mulisa yamaze imikino itanu atsinda Rayon Sports nta no kunganya.
Kuva 2019 ku bwa Adil kugeza 2022 bakinnyemo imikino irindwi, banganya ibiri, APR FC itsindamo itanu.
Kuwa 21-11-2026
Rayon Sports yaguye miswi na APR FC
Kuwa 19-11-2026
Kuki batahamagawe mu Mavubi? Ntibashoboye cyangwa ni izindi mpamvu?
Kuwa 18-11-2026
Biteye Isoni - Constantine yanenze Stade Amahoro
Kuwa 18-11-2026
Amarangamutima ya Joy-Lance Mickels nyuma yo gutsindwa na Mali
Kuwa 17-11-2026
Byiringiro Lague yafunguwe, ibyo utamenye ku byo yari akurikiranyweho