Umunyezamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Dande Junior yavuze ko yamaze kwitabaza RIB kubera ibimaze iminsi bimuvugwaho, bamuharabika.
Uyu munyezamu yavuze ko abantu bagiye bamuvugaho ibintu bitari byo, bangiza izina rye mu masaha ari imbere bari butangire kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Muri ubu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati "Ku bantu bose mu minsi yashize bashyize hanze amakuru y’ibanga atari yo, bakoresha isura yanjye mu bintu ntazi, mwese mwamaze kumenyekana kugeza ku muntu wa nyuma kandi mwese muzitaba RIB mu masaha ari imbere."
Yashimangiye kandi ko kuba muri iki gihugu azi uburenganzira bwe. Ati "Kuba muri iki gihugu, nzi uburenganzira wanjye."
Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru agaruka ku bakinnyi bamwe bakina muri Shampiyona y’u Rwanda barimo na Dande Junior aho baba bavuga ko gusubira inyuma kwabo mu kibuga biterwa n’ibindi byi hanze y’ikibuga baha umwanya birimo n’abakobwa baryamana nabo.
Kuwa 23-11-2026
Uburyohe bwa Derby ya APR FC na Rayon Sports busigaye kuri Wasili na Jangwani
Kuwa 21-11-2026
Rayon Sports yaguye miswi na APR FC
Kuwa 19-11-2026
Kuki batahamagawe mu Mavubi? Ntibashoboye cyangwa ni izindi mpamvu?
Kuwa 18-11-2026
Biteye Isoni - Constantine yanenze Stade Amahoro
Kuwa 18-11-2026
Amarangamutima ya Joy-Lance Mickels nyuma yo gutsindwa na Mali
Callxite buregeya
Ku wa 11-11-2026Nibamureke pe turamwemera
Callxite buregeya
Ku wa 11-11-2026Nibamureke pe turamwemera
Callxite buregeya
Ku wa 11-11-2026Nibamureke pe turamwemera