Ingabire Apollinaire warambitse ibiganza muri filime nyinshi zitandukanye hano mu Rwanda zigakundwa, yasohoye filime yise ’Ikanzu Yera’ igitekerezo cyayo yari amaranye imyaka icumi.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ISIMBI, Apollinaire yavuze ko nyuma yo gusohora filime nka Giramata n’Inzira y’Umusaraba ari bwo yategereje gukora iyo yari amaranye imyaka 10.
Ati "Nyuma nibwo naje gutekereza gukora filime yitwa Ikanzu Yera, Ikanzu Yera igitekerezo cyayo nari nkimaranye imyaka 10 ari nayo twasohoye uyu munsi."
Yavuze ko atari inkuru mpamo ahubwo ari igitekerezo cyavuye ku kuntu ababyeyi kera bahuraga bakaba ari bo bahitiramo abana babo abo bazashaka, akibaza niba ubu nubwo uwo muco wagiye nta kuntu bahamagara abakobwa bakabahuza maze bagahitiramo umusore umugeni ariko akumva haraburamo ikintu.
Ati "Nakumva hari ikiburamo nkaba nyishyize ku ruhande, ejobundi nibwo nongeye kuyubura, nyiganiriza umushuti wanjye arambwira ngo yaba nziza cyane, ndavuga ngo reka nyirambure nyandike, ndayirambura, ndayandika, maze kuyandika ntangira no gutekereza abantu bazayikina."
Ni filime igaragaramo amazina akomeye muri Sinema Nyarwanda nka Igihozo Nshuti Mireille cyangwa Mimi Mireille, Nick wakunzwe cyane muri City Maid, Mama Zulu n’abandi.
Ingabire Apollinaire yatangiye sinema muri 2008 yanditse filime nka Intare y’Ingore, akora izirimo Giramata, Inzira y’Umusaraba n’izindi.
Kuwa 23-10-2026
Ayikinamo ari umukinnyi wa Basketball - filime ya Sonia Rolland
Kuwa 6-10-2026
Titi Brown wavuze kuri ’Depression’ yatewe n’urukundo, yashimiye Nyambo
Kuwa 24-09-2026
AG Promoter yagarutse ku kintu cyamuteye ubwoba Micky agiye kubyara
Kuwa 8-09-2026
Impamvu Kecapu ashimira Bamenya gusa
Kuwa 28-08-2026
Filime Beauty in Black yakunzwe na benshi yongeye gusohoka
Niyonkuru
Ku wa 5-11-2026Vyiza ndabifyurije amahirwe imana ibaje imbere muvyomukora vyose
Leoncia
Ku wa 4-11-2026Ndabashuhuje mugire amahoro nukuri turabakunda cyane mukomereze Aho murvuga ukuri hri ukuntu umuntu anjya muri sinema ashaka ubwamamare yahagera akitwara nabi cyangwax ariko uko byumva tunjye dushishoza neza tumebye icyatunganye murakoze mbonereho kubasaba ubufasha ndi umukobwa nkaba naragize inzozi mkabura mumfasha kuzigeraho sinigeze ngira amahirwe yo kwiga anize 5 wamashuri abanza Kandi sinize I injyanye na sinema nandikiye abantu benshi ntekereza ko bamfasha bakansaba amafaranga nayabaha bakigendera ariko niba bishoboka mumfashe mumpe ayo mahirwe niba bishoboka nawamenya mwemeye kumpa ubwo bufasha mwambira kuri 0794213757 cyangwa 0725159454 iyo iri Whatsapp murakoze nkeneye mubufasha please