AG Promoter yavuze ko uburibwe umugore we Micky yanyuzemo mbere yo kwibaruka imfura yabo, bwamuteye ubwoba ariko aza gushimishwa n’umusaruro wavuyemo.
Mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026, nibwo AG Promoter na Micky bibarutse imfura yabo.
AG Promoter ubwo yari abajijwe uko yiyumva kuba yitwa papa runaka (umwana wabo yitwa Kami Cinta), yavuze ko yatewe ubwoba n’uburibwe umugore we yanyuzemo kugira ngo yibaruke.
Ati "Njyewe byanteye ubwoba kubona umubyeyi arimo gutaka, umuntu nari nsanzwe nzi ko tuganira, mbona ko arimo kuribwa cyane."
Gusa akimara kubona umwana uvuyemo, yahise abona ko umugore we atabize icyuya cy’ubusa.
Ati "Narebye uburibwe arimo kunyuramo muri ako kanya twari turi kumwe, ndeba icyuya yabize ikintu kivuyemo, urumva ni umugisha waje wiyongera ku yindi."
AG Promoter na Micky bakoze ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.
Kuwa 3-11-2026
Apollinaire yasohoye filime ’Ikanzu Yera’ amaze imyaka 10 akoraho
Kuwa 23-10-2026
Ayikinamo ari umukinnyi wa Basketball - filime ya Sonia Rolland
Kuwa 6-10-2026
Titi Brown wavuze kuri ’Depression’ yatewe n’urukundo, yashimiye Nyambo
Kuwa 8-09-2026
Impamvu Kecapu ashimira Bamenya gusa
Kuwa 28-08-2026
Filime Beauty in Black yakunzwe na benshi yongeye gusohoka
Nyirahabinana patricie
Ku wa 7-11-2026Mick ndagukunda