Yampano yasabiwe gufungwa imyaka 8
4-11-2026 saa 13:45' na Our Reporter
Yampano yasabiwe gufungwa imyaka 8

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yasabiwe n’Ubushinjacya gufungwa imyaka irindwi n’amezi 11 n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw ku byaha akurikiranyweho bigera muri bitanu.

Yampano yatawe muri yombi tariki ya 16 Gicurasi 2026 aho akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Tariki ya 9 Kamena 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo gusganga ibyaha bitatu; kwangiza ikintu cy’undi, gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa urumogi bifitiwe ibimenyetso bihagije kandi bikomeye bituma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo. Ibindi byaha bibiri rusanga nta bimenyetso bihari byatuma akomeza kubikurikiranwaho.

Uyu munsi tariki ya 4 Ugushyingo 2026, Yampano akaba yatangiye kuburana mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho akurikiranyweho gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa urumogi, gukubita no gukomeretsa ku bushake n’ivangura.

Yampano akaba yemera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, kwangiza ikintu cy’undi no kunywa urumogi. ibindi akaba yabihakanye.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu bihe bitandukanye, Yampano yagiye atoteza umugore we, Uwineza Denise, amukubita ndetse ko yigeze kumugongesha imodoka ku bushake. Yigeze kumukubita urushyi mu maso, amuruma mu kwaha, amurya inzara mu ijosi, amuruma izuru ararikomeretsa

Yampano aregwa kuba igihe yakubitaga umugore we, yamubwiraga ko azamwica, akajya kwirega ku Rwego rw’Ubugenzacyaha.

Ku cyaha cy’ivangura, umushinjacyaha yavuze ko ubwo yaramaga izuru umugore yamubwiye ko Abatutsi nta bwenge bagira biratana amazuru kandi nayo umuntu yayaca, aya ngo ni amagambo umugore we yivugiye.

Yampano yavuze ko atibuka avuga ayo magambo, gusa ngo nawe yibuka ko umugore we yamubwiye ko impamvu iwabo batabasura ari uko yashatse mu bahutu. Ashimangira ko iyo aba agira ivangura ari kwemera kubana na Diane imyaka ibiri bari bamaranye mu nzu.

Yampano kandi yabwiye urukiko ko Uwineza yigeze kwandika ko yagiye kumurega abitewe n’uburakari, yerekana ko icyaha cy’ivangura yakimushinje abitewe n’ayo marangamutima nyamara ngo nta bimenyetso cyatangirwa.

Uyu muhanzi yahakanye gukangisha umugore we kumwica nyuma akirega, agaragaza ko kuba yaritabye Ubugenzacyaha Uwineza akiriho ari ikimenyetso cy’uko atagize uwo mugambi.

Yampano yasobanuye ko gushyamirana hagati ye n’umugore we byaturutse ku kuba ubwo yari yaragiye i Burayi, yagarutse asanga umugore yaragurishije ibintu byose, undi amutegereka kubigarura, ni byo byabaye intandaro yo kurwana bya hato na hato.

Uyu muhanzi kandi yatunguwe no kubona hiyongereyemo icyaha cy’ivangura atigeze aregwa mu ifungwa n’ifungurwa. Mu byaha bitatu yemera kandi akaba yaramaze kubyingaho n’umugore we.

Umunyamategeko yasabye umucamanza kuzabirebaho neza kuko uretse n’inyandiko hari n’amashusho ya Diane agaragaza ko we yababariye Yampano.

Ku cyaha yo gukoresha urumogi anemera, yavuze ko yari yaratangiye kwivuza ngo arureke kandi yabikoze ku giti cye nta zindi mbara.

Ubushinjyacyaha bukaba bwasabiye Yampano igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 300 Frw, gufungwa imyaka itanu no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ku cyaha cy’ivangura.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko igiteranyo cy’igihano busabira Yampano ari igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 800 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagaragaje ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa tariki ya 16 Ukuboza 2026.

Yampani yasabiwe gufungwa imya irindwi n'amezi 11
whatsapp Facebook