Umuhanzi Moses Ssali uzwi mu muziki wa Uganda nka Bebe Cool, yashinje Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 kumutekera umutwe akamucucura yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal.
Bebe Cool mu butumwa yanditse ku rubuga rwe yavuze ko Mutesi Jolly yamushutse akamutekera umutwe mu mwaka ushize.
Ati: “Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu ari ku yindi misiyo ikomeye. Inkuru yose iri mu nzira.”
Aya magambo yahise ateza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abenshi bibajije uko uriya mukobwa yaba yarashutse uriya mugabo kugeza amucucuye, nk’uko abivuga.
Miss Mutesi Jolly abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yahakanye ibivugwa na Cool, avuga ko abamutekeye umutwe bakamwiba ari abamwiyitiriye.
Ati: “Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.”
Kugeza ubu, Bebe Cool ntarashyira ahagaragara ibimenyetso cyangwa ibisobanuro birambuye bishimangira ibyo arega Mutesi Jolly, nubwo yavuze ko azatangaza inkuru yose nyuma.
Cool yatangaje ibi nyuma y’iminota mike Gen. Muhoozi yanditse ku rubuga rwe rwa X ko hari umugore wo mu gihugu gituranye na Uganda yihebeye, ndetse ko izina rye ritangizwa na ‘J’.
Kuwa 16-09-2026
M Irene yakomeje Vestine urimo kunyura mu bihe bigoye
Kuwa 16-09-2026
AG Promoter na Micky mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo
Kuwa 16-09-2026
Amavubi yatangiye CECAFA anyagirwa na Tanzania (AMAFOTO)
Kuwa 16-09-2026
Amarangamutima ya Marina Deborah wahawe imodoka nziza n’umukunzi we
Kuwa 15-09-2026
Yakuyemo impeta arayimusubiza! Uko Lynda na Christion bashwanye bikomeye mbere gato y’ubukwe
Mwesige keneth
Ku wa 19-06-2026Nukuri joll ntago ibyo bintu nahamyako yabikora kuko nawe ubwe azi icyubahiro afite nkumu nyarwanda kazi wagaciro ,Rero kurizompamvu Bebe cool arekere gusebya joll cyangwase agararaze ibimenyetso byemezako nyamoinga j ariwe wabikoze bitihise cool asabe imbabazi kuko yahemutsepe