Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sabah FK muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickels yavuze ko kuba yakwifuzwa na Borussia Mönchengladbach nta gitangaza kirimo kuko yanayikuriyemo.
Uyu mukinnyi w’umunyarwanda ni umwe mu bahagaze neza, aho yafashije ikipe ye ya Sabah kubona itike ya UEFA Champions League akaba n’umwe mu barimo kugira ibihe byiza.
Ibi byatumye amakipe menshi amurambagiza, amwereka ko amwifuza, mu yavuzwe harimo na Borussia Mönchengladbach mu cyiciro cya mbere mu Budage.
Joy-Lance Mickels aganira na Sky Sports yavuze ko nta gitangaza kirimo imwifuje kandi ko atayihakanira kuko yayikuriyemo.
Ati "Shampiyona y’u Budage Ndakeka iri muri shampiyona zikomeye ku Isi. Biribazwa niba Borussia Mönchengladbach inyifuza, ariko birumvikana nta gitangaza. Borussia ni yo kipe yanyigishije gukina ruhago, ntabwo nayihakanira iramutse inyifuje.”
Ibi yabigarutseho mbere y’umukino wa Champions League batsinzwemo ba Borussia Dortmund 2-1 kuri uyu wa Kabiri.
Joy-Lance Mickels yavukiye mu Budage aho kuva 2005-2013 yakinaga mu bato ba Borussia Mönchengladbach mu gihe 2013-14 yakinaga mu ikipe ya kabiri ya Borussia Mönchengladbach.
Kuwa 1-11-2026
Bajye babatetesha no hanze bazabatetesha - Yves Rwasamanzi kuri Rayon Sports
Kuwa 1-11-2026
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Dakar
Kuwa 31-10-2026
APR FC yatsinze Etincelles
Kuwa 30-10-2026
Rayon Sports na APR FC zizabasha koga i Kivu cyangwa birasaba abasare?
Kuwa 29-10-2026
Ni mwe muzana ibibazo - Haringingo Francis yiniguye