Umukinnyi wa Filime Nyarwanda, Mukobwajana Asiphie uzwi nka Micky, yasabye abantu muri iki gihe cyo Kwibuka kuba hafi abarokotse ni mu gihe umugabo we AG Promoter yasabye guhangana n’abagoreka amateka.
Ni mu kiganiro bahaye ikinyamakuru ISIMBI muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Micky yavuze ko muri iki gihe abarokotse bamera nk’abasubiye muri bya bihe Jenoside yabaga, ni ingenzi cyane kubegera umuntu akabereka ko atari bonyine.
Ati "Muri kino gihe tugomba kwegera ababyeyi bacu kuko iyo bino bihe bigeze ahita amera nk’umuntu usubiye muri bya bihe, rero tuba tugomba kubaba hafi tukabereka ko batari bonyine."
"Njye hari nk’amateka numva, nkumva ni nka filime rero umuntu wabibonye amaso ku maso muri kino gihe bimera nk’aho byagarutse, muri iki gihe rero ni ukubaba hafi."
AG Promoter we yasabye urubyiruko kugagaraza isura nziza y’igihugu bereka amahanga aho cyavuye n’aho kigeze.
Ati "Nk’urubyiruko dukwiye kugira uruhare mu kwerekana uko igihugu cyacu cyari kimeze mbere n’uko kimeze ubu. Ikindi dufite inshingano zo kurwana n’abagoreka amateka."
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu minsi 100 yahitanye inzirakarengane zizira uko zavutse zirenga miliyoni.
Kuwa 22-07-2026
Clapton Kibonke na Mico The Best bifatanyije na Ramjaane basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (AMAFOTO)
Kuwa 23-05-2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwanyuzwe n’umusaruro w’igikorwa cya Ndayisaba Fabrice cyo Kwibuka mu mashuri
Kuwa 19-05-2026
Amashuri arenga 115 yibutse Abana n’Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyabihu (AMAFOTO)
Kuwa 27-04-2026
Nk’uko mutubona uyu munsi, ni nk’aho twazutse – ubuhamya bwa Korali Hoziana
Kuwa 24-04-2026
Nisize ibyondo mu maso kugira ngo abacengezi batambona - Ubuhamya bwa Padiri Jean Baptitse