Umuhanzi Sam Shalo wamenyekanye mu ndirimbo "Guma mu mwuka" yashyize hanze indirimbo nshya "Unjyimbere", anateguza album ikangurira abantu kwitegura kugaruka kwa Yesu.
Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa ku mugabane w’u Burayi, Sam Shalo, wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye "Guma mu mwuka", yasohoye indirimbo nshya yise "Unjyimbere".
Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bw’ibyiringiro no kwishingikiriza ku Mana mu bihe bikomeye Isi irimo, akaba yanatangaje ko ari mu myiteguro yo kumurika album ye nshya yitiriye iyi ndirimbo.
Mu mashusho y’iyi ndirimbo "Unjyimbere", Sam Shalo agaragara ari ku musozi mu bidukikije ahetse igikoresho cya muzika. Yasobanuye ko ibi byari ukugaragaza amateka ye n’ishimwe afite ku Mana.
Ati "Nari ndi ku musozi nibuka amasengesho nasenze kera ndi i Kanyarira, n’imitwaro Yesu yankuyeho. Ubu ndi muri we na we ari muri njye; ndi umwana w’Imana. Nashakaga no kwerekana ko n’ubu nkiri mu mwuka, ntigeze ngera aho Uwiteka yambwiye ngo nibagirwe."
Nubwo benshi mu bahanzi bakorera umurimo w’Imana muri Afurika bagera mu mahanga bagahagarika kuririmba cyangwa bakadohoka mu gakiza, Sam Shalo yashimangiye ko akomeje gukorera Imana mu mahanga yisunze iryo hame ryo gukiranuka ahagaragara n’ahatagaragara ndetse no gushyira Imana imbere ya byose.
Yongeyeho ko atazigera yibagirwa Imana yamutoranyije akiri muto, ikamurokora urupfu rukomeye mu Rwanda, ikamurinda ababisha muri Afurika ndetse ikaba ikomeje kumurinda n’aho ari ku mugabane w’u Burayi.
Kubirebana n’imishinga iri imbere, Sam Shalo yatangaje ko agiye gukomeza gusohora indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo kandi akaba ari hafi gushyira hanze album ye nshya yise "Unjyimbere".
Yasabye abakunzi be n’abakristo muri rusange gukomeza kuba mu mwuka, barushaho kwezwa no kwihanganira ibihe bikomeye barimo, kuko Umwami Yesu ari hafi kugaruka gutwara itorero rye.
Kuwa 22-11-2026
Amafoto y’urugendo Nyobokamana rwitabiriwe n’abarimo Kimenyi Yves, Massamba, Rusine, Cyuzuzo, Michelle Iradukunda...
Kuwa 21-11-2026
Amazing Grace Choir yasubiyemo indirimbo imaze imyaka 15
Kuwa 11-11-2026
Richard Nick Ngendahayo aracyashengurwa n’urupfu rwa se wabo rwari ruhinduye ibintu byose
Kuwa 6-11-2026
Nebo Mountain Choir y’i Kayonza yateguje igitaramo cy’amateka