Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira JSM Laayoune muri Maroc, Gitego Arthur yasimbutse ubujura bw’abantu bitwaje intwaro.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yarimo ataha ku wa Gatandatu nyuma y’umukino wa Shampiyona ikipe ye ya JSM Laayoune yatsinzwemo na Olympique Dcheira 2-0.
Mu butumwa bwe, Gitego Arthur yavuze ko ubwo yarimo ataha aba bajura bamuteze kandi bitwaje intwaro.
Ati "Ubwo narimo ntaha nyuma y’umukino wa Shampiyona, nahuye n’itsinda ry’abajura, bari bafite intwaro n’ibindi biteye ubwoba, baragerageje."
Yakomeje avuga ko ari cyo kintu giteye ubwoba yari ahuye nacyo mu buzima bwe.
Ati "Ni cyo kintu giteye ubwoba nari mpuye nacyo mu buzima bwanjye. Sinigeze mpura n’ikintu kimeze gutyo mbere."
Gitego Arthur yakomeje avuga ko bamusanze aho imodoka y’ikipe yamusize ariko hakaba hari hafi yaho atuye.
Ati "Bwari mubaze kwira, imodoka y’ikipe insiga ku muhanda hafi yo mu yaho ntuye, sinanakwizera ukuntu hari hafi yaho. Nari mfite ibikapu bitatu gusa nagize amahirwe ndabacika ntacyo ntakaje cyangwa ngo nkomereke."
Yashimiye Imana yamutambukije muri ibyo bihe byari bigoye kuko na we atazi uko byagenze.
Ati "Byari ibihe bikanganye ku buryo nta muntu wabyumva. Uyu munsi ndishimira kuba nkiriho, nabonye ukuboko kw’Imana ku buzima bwanjye mu ijoro ryashize. Rimwe na riwme umugisha mwiza si uwo wakira ahubwo icyo Imana ikurinda."
Gitego Arthur akinira JSM Laayoune mu cyiciro cya kabiri muri Maroc, ni nyuma yo gutandukana na FUS Rabat yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc.
Kuwa 21-11-2026
Rayon Sports yaguye miswi na APR FC
Kuwa 19-11-2026
Kuki batahamagawe mu Mavubi? Ntibashoboye cyangwa ni izindi mpamvu?
Kuwa 18-11-2026
Biteye Isoni - Constantine yanenze Stade Amahoro
Kuwa 18-11-2026
Amarangamutima ya Joy-Lance Mickels nyuma yo gutsindwa na Mali
Kuwa 17-11-2026
Byiringiro Lague yafunguwe, ibyo utamenye ku byo yari akurikiranyweho