Iradukunda Nadine wamamaye nka Nana Nadine muri Sinema Nyarwanda yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka ’Bridal Shower.’
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nana yashimiye inshuti ze zamufashije kumusezeraho mu gihe arimo kwitegura gukora ubukwe.
Akorewe ibi birori mu gihe tariki ya 15 Nyakanga 2026 ari bwo Nana Nadine yambitswe impeta ya Fiançailles n’umusore bamaze igihe bakundana biyemeza kuzabana akaramata.
Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda. By’umwihariko, yakunzwe muri filime zirimo City Maid, Maya, Hurts Harder n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho kwamamara.
Mu mezi ashize, Nana Nadine, wari umaze kuzamura izina rye muri sinema y’u Rwanda, yatangiye gukora filime ye bwite yise Stain.
Kuwa 9-11-2026
Mimi yasubije abifuza indirimbo ya Meddy muri uyu mwaka
Kuwa 9-11-2026
Njye ubu ni yo napfa - Umufana wasomeye Bwiza ku rubyiniro
Kuwa 8-11-2026
Mu muhango witabiriwe n’ibyamamare, Nana Nadine yakoze ubukwe (AMAFOTO)
Kuwa 7-11-2026
Mimi yashimiye umugabo we Meddy
Kuwa 7-11-2026
Hamiss Hakim wahamagawe mu Mavubi yakoze ubukwe