Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda kuza kubashyigikira ku mukino bafitanye na Mali kuko imbaraga zabo zikenewe.
Uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026 saa 21h Amavubi y’u Rwanda arakira Mali mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ni umukino uza kuba utoroshye kuko uza kugena ahazaza h’Amavubi muri iki gikombe, rutsinze rwaba rwakandagije ikirenge kimwe muri iki gikombe mu gihe rwatsindwa imibare yaba irimo kuzamo ibihekane.
Bizimana Djihad akaba yavuze ko bakeneye abafana kuko nabo kimwe mu byabakozeho muri Mali ari abafana.
Ati "Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukuzaza kudusunika, kudushyigikira. Muri Mali, abafana bagize uruhare cyane, bashyize igitutu ku musifuzi, cyane iyo twabaga tumaze gutsinda igitego. Atangira gutanga amakarita atumvikana."
Kugeza ubu Mali ni iya mbere n’amanota 9, u Rwanda rufite 6, Cape Verde 3 n’aho Liberia ikagira ubusa.
Kuwa 19-11-2026
Kuki batahamagawe mu Mavubi? Ntibashoboye cyangwa ni izindi mpamvu?
Kuwa 18-11-2026
Biteye Isoni - Constantine yanenze Stade Amahoro
Kuwa 18-11-2026
Amarangamutima ya Joy-Lance Mickels nyuma yo gutsindwa na Mali
Kuwa 17-11-2026
Byiringiro Lague yafunguwe, ibyo utamenye ku byo yari akurikiranyweho
Kuwa 16-11-2026
Amarangamutima ya Ronaldinho nyuma yo kugaruka mu kibuga amaze imyaka myinshi asezeye